Stefano wa Hongriya

16 Kanama | Liturijiya y'umunsi |
Stefano yazunguye se ku ngoma amaze imyaka makumyabiri avutse, hari mu mwaka wa 997. N’ubwo yimye ingoma atari yaba umugabo uhamye mu gihagararo, yari we mu bitekerezo no mu migirire. Mu myaka mirongo ine n’ibiri yamaze ku ngoma, yafashije Kiliziya ku buryo bwose, ayihesha icyubahiro mu gihugu cye. Akimara kwima, yakoze uko ashoboye ashaka abihaye Imana benshi bo kwamamaza ivanjili mu gihugu cye. Abantu benshi barabatizwa kandi na bo bakomerezaho kwigisha abandi. Uwo mwete cyakora wo gushyigikira ubukristu cyane watumye agira n’abanzi benshi. Ingabo ze zimwe ndetse zishaka kumuhirika ngo zimike undi. Ishyaka rye ryo kubahiriza Kiliziya gatolika no kuyogeza mu gihugu cye byatumye Papa amuha umugisha we anamwambika ikamba ry’umwami witangiye kurengera Kiliziya gatolika. Igihe cyo kurimwambika haba ibirori byiza cyane, benshi banakurizaho kwemera kubatizwa no kuyoka Kiliziya. Stefano yabaye urugero rw’umutegetsi w’umukristu uzirikana koko igihe cyose umurimo ukomeye Nyagasani yamushinze. Yihatiraga kandi kugirira akamaro buri wese agasakaza amahoro n’ubwumvikane mu baturage be. Yazirikanaga igihe cyose ko yaherewe ubutegetsi gukorera abo ategeka, ari nabyo shingiro ry’ubutagatifu ku mutegetsi wese. Stefano yari yumvise neza ijambo Yezu Kristu yavuze akiri ku isi ati : « Sinaje gukorerwa n’abantu ahubwo naje kubakorera ! ».