Tekla

23 Nzeli | Liturijiya y'umunsi |
Tekla yavukiye ahitwa Ikon muri Aziya. Ni Mutagatifu Pawulo wamwigishije ubwo aramubatiza. Mutagatifu Pawulo yari yaramwumvishije agaciro ko kwiyegurira Imana. Nuko Tekla bashatse kumuhatira gushyingirwa arabyanga rwose, aberurira ndetse ko ari umukristu kandi ko yiyeguriye Imana. Kuva ubwo baramuhiga bashaka kumwica, ariko abasha gucika yigira mu butayu wenyine aba ariho yitagatifuriza. Yahamaze igihe kirekire cyane, apfa ageze mu za bukuru.