Telesfori Papa n’uwahowe Imana

05 Mutarama | Liturijiya y'umunsi |
Telesifori yavukiye mu Bugereki. Arangije amashuri muri kaminuza, yahisemo kwiyegurira Imana, maze ajya kwihererera ahantu ha wenyine kugirango asenge cyane; yicuze kandi yigomwe kubera ibicumuro bye n’iby’abandi. Nyuma yagiye muri Palestina ku musozi wa Karumeli, aho umuhanuzi Eliya yabaye kera ahasengera Imana. Icyo gihe yahasanze n’abandi biyeguriye Imana benshi. Avuye aho, yagiye i Roma. Yifuzaga no kujya gusengera ku mva ya Petero na Pawulo. Yagumye aho yishimira gukomeza kwibanira n’abakristu b’i Roma. Nyuma y’urupfu rwa Papa Sixte mu mwaka w’125, abakristu b’i Roma batoye Telesifori ngo abe ariwe umusimbura ku ntebe y’Ubupapa. Yari abaye umupapa wa munani kuva kuri Petero Mutagatifu. Mu myaka cumi n’umwe yamaze ayobora Kiliziya, yayiyoboranye ubwitonzi n’umurava; kugeza ubwo umwami Adriyani atangiriye kurwanya Kiliziya, nuko atanga itegeko ryo kumwica, bamuca umutwe.