Teodori

09 Ugushyingo | Liturijiya y'umunsi |
Teodori yari umusirikare mu ngabo z’abaromani n’ubwo bwose yari yaravukiye muri Siriya. Yahowe Imana akiri muto, ahanini ari ukubera ko atigeze ahisha ko ari umukristu;kuko uwabugaragazaga wese icyo gihe bamuhitanaga ako kanya. Teodori babanje kumureka kubera ko bamukundaga cyane. Yari umusore w’imico myiza kandi agahorana umwete. Byageze aho rero abatware be ntibashobora kwihanganira ubukristu bwe, nibwo bamufashe bamushyikiriza umucamanza. Nuko umucamanza atangira kumwuka inabi nyinshi, ati:«cyo mbira igituma ushirika ubwoba ukanga gusenga imana z’abaromani!». Teodori ati:«imana zanyu nimwe mwazihimbiye. Njye rero nsenga Imana imwe rurema y’ukuri; yemeye kuducunguza umwana wayo Yezu Kristu». Yungamo ati:«ntabwo nakwihakana Yezu Kristu niyo byaba ari ngombwa kugirango mene amaraso yanjye kubera We». Nuko bamujugunya mu buroko, babanje kumukubita cyane. Teodori ibyo nti byamubabaza na gato, akomeza kwiririmbira asingiza Imana. Bakora uko bashoboye kose ngo bamuteshe ubukristu ariko aranga arabananira. Nuko bimaze kurambirana umujinya wabashegeshe, bamwica nabi cyane.