Tereza Benedigita w’Umusaraba (Edita Stein)

09 Kanama | Liturijiya y'umunsi |
Edita Stein yavukiye I Breslaviya muri Pologne ku itariki ya 12 Ukwakira 1891, akaba bucura mu muryango w’abana icumi. Ivuka rye ryahuye n’umunsi mukuru w’abayahudiwitwa Kippur bibukagaho igitambo cya Abrahamu atura Izaki. Se yitabye Imana Edita afite imyaka ibiri. Nuko nyina agaragaza ubutwari bwe yitangira uburere bw’abana be. Edita yatangiye amashuri abanza mu 1897 naho ayisumbuye ayatangira mu 1903. Yari umwana w’umuhanga kandi ubyiyiziho bikabyutsa mûri we akantu k’ubwirasi. Umunsi umwe ariko yatekereje kuri iyo myitwarire bituma yiyemeza kwisubiraho ko icy’ibanze ari ukugira imico myiza ubuhanga bugakurikiraho. Yigeze kwikura mu ishuri kubera yari yifitemo intambara, nyina aramwihorera. Icyo gihe yabagaho nk’umuhakanyi atemera neza imibereho y’Imana mu buzima bwe. Nyuma aza kwisubiza mu ishuri agakunda kwiga ibyerekeye imibereho y’abantu n’amaherezo yabo. Ariko ibyo byose ntibyashoboye kumumara inyota y’ubumenyi yiyumvagamo. Kuva yinjiye muri kaminuza yatangiye kwibaza ibabazo binyuranye mu by’iyobokamana ibyo ariko bikajyana n’inyota yo kumenya no kugira imibereho myiza. Niko gukomeza gushakashaka Imana anyuze mu bumenyi bw’imibereho y’abantu ; kuri we ibyo byari kumubera igisubizo cy’ingoyi yari iziritse roho ye. Mu byamuteye imbaraga zo gukomeza inzira igana Imana ni « Isengesho rya Dawe uri mu ijuru ». rynamubereye inkingi yashingiyeho ararizirikana cyane maze atangazwa cyane n’uburyo rifite amashusho abiri rimwe riganisha ku mubano w’abantu n’Imana n’irindi riganisha ku mubano w’abantu hagati yabo. Ibyo bimutera inyota yo kurushaho gukomeza gushakashaka Imana. Nyuma gato yahuye n’umugore w’umupfakazi aramutungura ndetse aranamutangaza kubera ukwihangana bivanze n’ukwemera yari afite. Ibyo bituma nanone Edita afata Ivanjiliarayisoma arayizirikana nubwo bwose mûri we hari hakirimo ugushidikanya. Guhura n’uwo mugore byamubereye intango yo guhura n’umusaraba ariko utwaranywe imbaraga z’Imana. Edita yagize kandi amahirwe yo gusoma igitabo cy’imyitozo ya roho (Exercices Spirituels) cya Mutagatifu Inyasi wa Lowayola. Ibyo byatumye nawe afata icyemezo cyo kuzakora umwiherero w’iminsi mirongo itatu, akurikije uburyo Inyasi ubwe atangamo inama. Muri Kanama 1919, Edita yagize amahirwe akomeye yo gusoma igitabo Tereza wa Avila ubwe yanditse ku mibereho ye. Akirangije yariryamiye cyane ati : « Ibi ni ukuri ! ». Yari yumvise urukundo rw’Imana, asanga rwari rumaze igihe rumukurikira, ariko ntashobore kurumenya. Mu buzima bwa Tereza wa Avila yari yumvisemo intambara imeze nk’iye, ukugwa n’ukweguka byari bimeze nk’ibye. Nuko Edita yumva ubwenge bwe n’umutima we biboneye uburuhuko mu rukundo rw’Imana nk’uko byagendekeye Tereza wa Avila. Nyuma yaho arabatizwa ahinduka umukristu. Edita yageze aho yumva koko urukundo rwa Kristu n’ukwishyira ukizana kwa muntu bijyana neza, kuko urukundo n’ukuri bigira aho bihurira : « Ntuzagire ukuri wemera kutifitemo urukundo. Kandi ntukemere urukundo rutagir ukuri. Kimwe kibuze ikindi gihinduka ikinyoma gisenya ubuzima bwa muntu ». Imishakashakire y’ukuri yaharaniye yaje kugera aho ihurira n’urukundo rwa Kristu, aza gusanga bitabangamiranye, ahubwo yumva ko muri we kimwe cyahoraga gishaka uko cyahura n’ikindi. Nyuma yaje gusanga kandi uko kuri yirukagaho ari Imana ubwayo yashakishaga. Yagize ati : « Burya ushaka ukuri wese, yaba abizi cyangwa se atabizi, aba ashaka Imana ». Bityo abona kandi ko uwihabiriye ku rukundo rw’Imana ari we muntu wigenga kurusha abandi. Ku itariki ya 14 Ukwakira 1933 yinjiye mu buzima bw’abiyeguriyimana mu Bakarumelita, ahabwa izina rya Tereza Benedigita w’Umusaraba. Kuva ubwo yatangiye kugira indi myumvire mu kureba no gushungura ibintu. Uko guhinduka kwari gushinze imizi mu gushakashaka ukuri n’umusaraba wa Kristu, kuko yawubonagamo nk’itara ry’ubuzima bwe. Nuko Tereza Benedigita w’Umusaraba atura ubuzima bwe ho igitambo kubera Kiliziya n’umuryango we w’abayahudi. Kuko yabaye umugeni wa Kristu wahoberanye n’ububabare cyane cyane mu minsi ye ya nyuma. Ariko mu kwigana Kristu, ububabare yagize bwamubreye umwanya wo kwitanga, yiyumva koko nk’umugeni wa Kristu umwitangira akanamwishushanya. Ku itariki ya 9 Kanama 1942, Tereza Benedigita w’Umusaraba hamwe nn’umuvandimwe we Roza baje gutwikirwa mu byumba bya gazi ; ni bwo buryo bubabaje Abadage bicishije Abayahudi icyo gihe. Nyamara se Tereza Benedigita w’Umusaraba ntiyari yerekenye ko twese tugize umuryango umwe w’abantu, ko ntawagombye kuziza undi ubwoko bwe cyangwa se ivuko ubwo yigishaga agira ati : « Urukundo rwa mugenzi wacu ni cyo gipimo cy’urukundo rw’Imana yacu. Ku bakristu nta munyamahanga ubaho, urukundo rwa Kristu ntirugira imipaka ». Uyu mutagatifu atwigisha ko ukunda by’ukuri adatinya inzira y’ububabare gagomba gucamo ahubwo yemera kwifatanya n’uwo akunda ndetse no mu bubabare bwe. Kubera iyo mpamvu Tereza Benedigita w’Umusaraba ni umuyahudi wagarukiye Kristu na Kiliziya atitandukanije na Israheli.