Tereza Couderc

27 Nzeli | Liturijiya y'umunsi |
Ku itariki ya 10 Gicurasi 1970, Papa Yohani Pawulo wa II yashyize mu rwego rw’abatagatifu Mama Tereza Couderc washinze umuryango witiriwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Cénacle. Cénacle ni icyumba Yezu yasangiriyemo n’intumwa ze ku meza mbere y’urupfu rwe, igihe aremye isakaramentu ry’Ukarisitiya. Icyo cyumba ni nacyo Mariya hamwe n’intumwa bamazemo iminsi icyenda basenga, mbere y’uko bamanukirwaho na Roho Mutagatifu. Uwo muryango w’abo babikira ufite ikigo cyakira abakora imyiherero y’amasengesho. Tereza Couderc yari umuntu wihangana cyane kandi wicisha bugufi. Amaze gushing uwo muryango, niwe wawubereye umukuru. Nyamara ariko hashize iminsi bamukuraho, bamuha imirimo isuzuguritse cyane idafite aho uhuriye n’ubushobozi bwe. Ni muri iyo mibereho yo kwihangana no kwicisha bugufi Tereza Couderc yarangirije imibereho ye, akaba ari nayo yamufashije kugera ku butagatifu.