Tereza w’umwana Yezu

01 Ukwakira | Umunsi wibukwa | Iz 66,10 - 14 cyangawa Rom,14 - 17; Mt 18,1 - 4
Mariya – Fransiska Tereza Martini yavukiye ahitwa Alanso mu Bufaransa. Nyina yitabye Imana afite imyaka ine guusa. Nyuma y’urupfu rwa nyina, se yimukanye n’abakobwa be batanu bajya gutura mu mujyi wa Lisieux. Tereza ageze mu kigero k’imyaka cumi n’itanu, yasabye kwinjira muri Karumeli ariko biba ngombwa ko abanza kujyana na se i Roma kwa Papa kubisabira uruhusa. Yinjiye muri Karumeli na bakuru be babiri, nyuma n’undi mukuru we bakurikiranaga witwa Selina nawe aza kubasangayo amaze gusazisha se. tereza ntabwo yarambye hano ku isi kuko yitabye Imana amaze imyaka makumyabiri n’ine. Nyamara ariko iyo myaka ikaba yari ihagije ngo arumbuke imbuto nyinshi Imana yari umutezeho. Bityo ubutumwa Imana yari yaramugeneye hano ku isi yari abushoje neza. Tereza yadusigiye ubutumwa bukomeye. Ubwe ajya gupfa yarabyivugiye at:«Ndumva ko ngiye kujya mu kiruhuko ariko ndumva ko ubutumwa bwanjye aryo nkijya kuburangiza, niyo bukijya gutangira, ubutumwa bwanjye bwo gutuma abantu bakunda Imana nk’uko nyikunda, bwo kwereka roho z’abantu inzira ngufi. Niba Imana yarakiriye icyifuzo cyanjye, ijuru ryanjye nzaribaho kw’isi kugeza igihe izashirira; koko rero ndashaka kubaho mu ijuru nkora ibyiza ku isi…» Ubwo butumwa bwo gukundisha Imana abantu Tereza abusobanura agira ati:«Nahawe ingabire yo kumva rwose ukuntu Yezu yifuza gukundwa…» Nanone hari ahandi avuga mu isengesho ryo kwihebera urukundo rw’Imana ati:«Mana yanjye Butatu Butagatifu Buhire, ndifuza kubakunda no kubakundisha, gutuma Imana ikundwa». Ngubwo ubutumwa bwa Tereza. Tereza yemeye urukundo rw’Imana arwirangurizamo wese mu bwizere burunduye. Urwo rukundo yiyeguriye rero si urukundo rubonetse rwose. Yarivugiye ati:«Njyewe Imana yanyihereye impuhwe zayo zihebuje..». kuri Tereza, mbere ya byose urukundo rw’Imana ni Impuhwe zayo z’agahebuzo. Ni ukuvuga rwa rukundo rw’ikirenga, rwa rukundo rurenze imivugire rw’Imana Umubyeyi nyamubyeyi, ishakashaka umwana w’ikirara kuko yakomeretse ku mutima, kuko ari umurwayi n’umunyabyaha.ararikira abanyantege nke bose ndetse n’abiyumvamo ubutindahare bw’umutima kutagira ubwoba bw’ububi n’intege nke zabo ahubwo kwiranguriza mu mpuhwe n’imbabazi by’Imana. Tereza akongera ati: «Ntakindi kitari ubwizere burunduye kizatugeza mu ndiri y’urukundo rw’Imana». Ajya gupfa Tereza yahanuye ko abanyu bose bazamwiyambaza atazabatererana. Kristu yakunze yimazeyo yujuje ubwo buhanuzi. Ntibitangaje kuko na we hanoku isi yakoze iteka icyo Imana ishaka. Nta kindi yari agamije Atari ugushimisha Yezu. Mu ijuru, Kristu na we ntacyo ashobora kumwangira.