15 Ukwakira |
Umunsi wibukwa |
Rom 8,22 - 27; Lk6,43 - 45
Tereza Sanchez wa Cepeda Ahumada yavukiye muri Espanye mu ntara ya Kastilla ahitwa Avila, ku itariki ya 28 Werurwe 1515. Ni mwene Alfonsi wa Cepada na Beatrisa wa Ahumada. Tereza yavutse ku babyeyi bafite ukwemera gukomeye. Nuko kuva akiri muto bamuoza gusoma imibereho y’abatagatifu. Bavuga ko afite aimyaka irindwi we na musaza we bakurikirana bigeze gutoroka iwabo ngo bashaka nabo gupfira Imana mu gihugu cy’abarabu. Bagaruriwe mu nzira na se wabo. Kuba atarashoboye gupfira Imana ntibyagabanije inyota yari ayifitiye. Amaze kugira imyaka makumyabiri n’umwe yiyemeje gusiga byose akajya kuyiyegurira wese mu muryango wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Karumeli. Hashize igihe ari muri uwo muryango. Nyuma y’imibereho yisanzuye yagiranye n’Imana mu busabane bukomeye, Imana yamusabye kuvugurura uwo muryango wa Karmeli. Mu mwaka w’1562, Tereza yashinzwe ikigo cya mbere cya Karmeli yavuguruwe. Kuva icyo gihe yakwirakwije ibigo nk’ibyo muri Espanye no mu bihugu byinshi by’I Burayi no muri Afurika. Ndetse na hano mu Rwanda yahashinze imizi. Ntawavuga Tereza ngo areke Karmeli, byongeye kandi n’iyo uvuze Karumeli wumva Tereza. Karmeli na Tereza ni ihame rimwe rigamije gusabana n’Imana, ikakubamo nawe ukayibamo mu bwihugiko bw’isengesho rihoraho, rirushaho kuyikwegereza no kukwigeranya n’abavandimwe bose, mukarenga imbibe zose zaba iz’ubwoko, iz’ibihe ndetse n’iz’ahantu; ngiryo ibanga rya Tereza : « kwigumira mu Mana ubihawe n’isengesho rihoraho, ridahuga, ntirihweme mu mvugo no mu ngiro rigacengera ubuzima bwose kugera ho buhinduka igisingizo cy’ikuzo ry’Imana. Iryo ni ryo sengesho avuga ko ‘ari ukugirana ubucuti n’Imana, bwa bucuti bw’inkoramutima mu busabane bw’igihe cyose, ugirana mu mwiherero na wa wundi uzi ho kugukunda kurusha byose’». Iyo ntwari y’imena yari yaragambiriye gutabarira ingoma y’Imana ya kristu. Abibwira abo basangiye ibanga ati: « kuba twaratorewe kurangamira Imana ku bw’isengesho ridahuga, nta kindi bigamije Atari ukunganira Kiliziya mu gushyigikira abatorewe kuyiyobora kwigisha no kugaburira abandi amahame y’Imana… Umunsi amasengesho yanyu atazaberaho gushyigikira abavuna - ngoma ya Kristu, muzamenye ko nta yindi mpamvu ikibateranirije hano ». maze mu ijoro ryo ku wa 4 Ukwakira 1582 agiye gusoza ubuzima bwe hano ku isi avugana ibyishimo ati: «Mpfuye ndi umukobwa wa Kiliziya ». Tereza ni we mugore wa mbere washyizwe mu rwego rw’abarimu n’abigisha ba Kiliziya; ibitabo yanditse byamushyize mu ntiti mu by’amahame y’Imana. Ati: «Ntugakangarane! Ntukagire ubwoba byose birahita Imana yonyine igasigara. Imana yonyine irahagije».