Timote Umwepiskopi

27 Mutarama | Umunsi wibukwa | 2 Tim 1,1-8; Lk 22,24-30
Timote yabaye umwigishwa w’indahemuka wa Mutagatifu Pawulo, bahuriye ubwa mbere i Lystre iwabo wa Timote, aho Pawulo yamusanze aje kuhigisha. Nyuma Pawulo ahagurutse, yamushyize mu bafasha be yari atangiye gutora nubwo yabonaga akiri muto bwose. Kuva ubwo yaherekeje Pawulo mu ngendo ze zose, baba inshuti magara basangira akabisi n’agahiye. Aho amariye kuba umugabo, yamutumye henshi kumwunganira mu gukomeza ukwemera mu bakristu. Yandikiye abakorinti ibaruwa ababwira ati: “Mboherereje Timote umwana wanjye w’inkoramutima, kandi indahemuka muri Nyagasani, uzabibutsa inzira zanjye muri Kristu” (1Kor 4,17). Na Timote ubwe, Pawulo yamwandikiye amabaruwa abiri, avuga imibereho y’umukristu nyawe. Yakomeje kumubera umufasha w’imena, amubera inking ikomeye mu mirimo ye yo kwamamaza Inkuru nziza. Timote yabaye Umwepiskopi wa Efezi, ari naho yaguye ahowe Imana.