27 Mutarama |
Umunsi wibukwa |
2 Tim 1,1-8; Lk 22,24-30
Tito yari umugereki, akaba yaravukiye i Antiyokiya. Aho amariye kumenyanira na Mutagatifu Pawulo, yamutoye mu bafasha be. Amugira rero intumwa ye ku bavandimwe, akabagira inama, agakiranura imanza zabo akurikije ubutumwa bwa Pawulo. Ni nawe Pawulo yashinze gutangiza Kiliziya y’ahitwa Kreti, anayibera umuyobozi. Pawulo yamwandikiye ibaruwa nziza, amugira inama amubwira ati: “Jya ushishikaza n’abasore ngo bashyire mu gaciro. Nawe ubwawe kandi jya ubabera urugero rwiza mubyo ukora byose: haba mu nyigisho ziboneye, haba se mu kwiyubaha, cyangwa mu magambo aboneye kandi adahinyuka; bityo umubisha azabure ikibi yatuvugaho., maze amware” (Tito2,6-8)
Hanyuma rero akomerezaho amwigisha uburyo bwo gukomeza gushishikariza Ijambo ry’Imana agira ati: “Ni abakecuru ni uko, nabo bagomba kwifata nk’uko bikwiriye abatagatifujwe: nibirinde amazimwe no gutwarwa n’akayoga, ahubwo bajye batoza abandi ingeso nziza; bityo bigishe abagore bakiri bato gukunda abagabo babo n’abana babo, banabatoze kwitonda, kwirinda ingeso mbi, kwita ku by’ingo zabo, kugwa neza, no kumvira abagabo babo, kugirango Ijambo ry’Imana bataritukisha” (Tito 2,3-5). Pawulo amaze kwitaba Imana, Tito yakomeje kwitangira kwamamaza inkuru nziza i Kreti.