01 Nyakanga |
Liturijiya y'umunsi |
Tiyeri ni we ubwe witoje imigenzo myiza ya gikirisitu kuva akiri muto. Yakundaga gusenga cyane kandi agakunda Imana cyane. Se Marcado yari umutware w’igitsure, akagira umwaga mu bo ategeka ndetse no mu rugo rwe. Ubukristu ntiyari abwitayeho, bityo ntagire n’akanya ko kubutoza umuhungu we. Tiyeri wari wifitiye ibitekerezo byo kuziyegurira Imana, mu gihe agejeje igihe cyo gushaka ntiyatinyutse guhakanira se wamuhatiraga kubaka urugo. Yahisemo kubihakanira umukobwa ku meza matagatifu! We yumvaga Imana yaramutoreye indi nzira yo kuyikorera. Nibwo asanze Remi wari umwepiskopi wa Reims amugezaho icyifuzo cye, nuko yemera kumwakira. Amaze guhabwa ubusaseridoti, yabaye intore y’Imana by’ukuri yamamaza Ivanjili muri rubanda. Abenshi mu bifuzaga kwiyegurira Imana niwe bahisemo ngo ababere umuyobozi wa roho. Ibyo bikerekana rwose ubwizere abakristu bamugiriraga. Se amaze kugera mu za bukuru, kandi amaze no gupfakara, yagiye kumusaba imbabazi kubera ko atari yarigeze amuha urugero rwiza akiri muto. Nuko amwakira koko bya gisaseridoti, kandi by’umwana wakirana ubwuzu umubyeyi we. Mu bitangaza byinshi bivugwa yakoze, icyavuzwe cyane ni ijisho ry’umwami ryari rirwaye ryarananiye abavuzi, we arikozaho intoki rirakira.