Tomasi Becket

29 Ukuboza | Liturijiya y'umunsi |
Tomasi yavukiye i Londres mu Bwongereza. Arangije amashuri ya Kaminuza i Paris no muri Boloniya, yaherewe ubusaseridoti muri Diyosezi ya Kantorberi. Umwami Heroniko wa II amaze kwima ingoma, aramumenya aramutonesha cyane, amugira ndetse umufasha we w’imena. Tomasi arashimwa cyane ibwami no muri rubanda kubera ahanini ubwitange n’ubutabera yakoranaga imirimo ashinzwe. Nyuma y’urupfu rw’umwepiskopi wa Kantorberi, Tomasi niwe wamusimbuye ku ntebe y’ubwepiskopi. Aba rwose umwepiskopi udakemwa, ateza imbere Kiliziya ku buryo bwose ataretse no gufasha abategetsi kuyobora neza igihugu. Icyo gihe niko umwami yabonaga ko azakomeza kumwumvira cyane ndetse aza no gushaka gushyiraho amategeko yabangamira Kiliziya. Ibyo rero aba yabibonye kare, ahaba intwari rwose yanga kuyemera. Umwami Heroniko biramurakaza ngo yasuzuguwe, ubwo burakari ndetse butuma Tomasi acibwa mu gihugu yigira mu Bufaransa, ahamara imyaka itandatu aba mu kigo cy’aihayimana. Bukeye umwami aza kwiyunga na Tomasi, agaruka mu Bwongereza. Ariko naanone ntibyatinda, umwami yongera kumva atamwishimiye mu gihugu cye. Nuko abantu bane mu byegera by’umwami baramugambanira, bamusanga mu Kiliziya asenga bamutsinda aho. Hari ku wa 19 Ukuboza 1170. Mbere yo kuvamo umwuka Tomasi yabwiye abasaseridoti bari baje bamukikije, ati: “Ubwoba bw’urupfu ntibukwiye kudutesha ukwemera no kuvuga ukuri”.