Tomasi Intumwa

03 Nyakanga | Umunsi mukuru usanzwe | Ef 2, 19-22; Yh 20, 24-29
Tomasi Intumwa, tumuziho cyane kuba yari yaranze kwemera ko Kristu yazutse. Igihe Yezu abonekeye Intumwa ku munsi wa Pasika, Tomasi Intumwa we ntiyari ahari. Nuko igihe izindi Ntumwa zimubwiye ko Yezu yazibonekeye, yanga kubyemera agira ati : “Nintabona mu biganza bye umwenge w’imisimari, kandi nindashyira urutoki rwanjye mu mwenge w’imisimari, n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe, sinzemera” (Yh 20, 25). N’ubundi Tomasi yari yarerekanye ko adapfa kwemezwa n’ubusa mu kiganiro Yezu yagiranye n’Intumwa ze bamaze gusangira bwa nyuma. Mu gihe Yezu yabwiraga Intumwa ze ko zizi inzira y’aho agiye, Tomasi yamuciye mu ijambo ati : “Nyagasani, tuba tutazi aho ugiye, ukabona ko twamenya inzira dute?”. Yezu ni ko kumusubiza ati : “Nijye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo. Ntawe ugera kuri Data atanyuzeho” (Yh 14,6). Cyakora na none, Tomasi yari yaragaragaje umutima afitiye Yezu mbere y’izuka rya Lazaro, agira ati : “Reka tujyane, natwe tuzapfane na we” (Yh 11,16). Na none nyuma y’umunsi wa munani Pasika ibaye,Tomasi ateraniye hamwe n’abandi bigishwa, Yezu akinjira aho bari bari kandi inzugi zikinze, Tomasi yahamije ukwemera kwe ku buryo bwuzuye maze imvugo ye ihinduka iya Kiliziya yose, ati : “Nyagasani, Mana yanjye” (Yh 20,28). Bityo Tomasi ni we murinzi w’abakristu bashidikanya mu kwemera, ariko babona ubasobanurira gatoya ibyo bashidikanyagamo, bakagera ku ndunduro. Abakristu b’ahitwa i Malabari mu burengerazuba bw’Ubuhinde, bakeka ko Tomasi Intumwa yaguye iwabo ahowe Imana; ni we murinzi wabo w’ingenzi. Hamwe na Kiliziya zo muri Siriya, ari na zo bakesha imihango mitagatifu bakoresha, bahimbaza umunsi we ku ya 3 Nyakanga, ikaba ari yo tariki bakeka ko ibisigazwa bye byimuwe i Edese bikajyanwa muri Mezopotamiya Turkiya, mbere y’umwaka wa 232.