Tomasi More

22 Kamena | Liturijiya y'umunsi |
Tomasi More yari inshuti ikomeye ya Yohani Fisheri wari umwepiskopi wa Canterbury mu Bwongeleza. Amashuri yayize i Oxford, nyuma ayarangiriza i Londres. Mu mirimo yabanje gukora, yabaye umucamanza ukomeye mu gihugu, hanyuma ariko kubera kutavugirwamo aza kuvuguruza umwami Heneriko wa VII n’inteko ishinga amategeko, biza kumuviramo kwegura ku mirimo ye. Mu mwaka w’1509, igihe mu Bwongeleza himye umwami Heneriko wa VIII, Tomasi yoherejwe guhagararira umwami i Lancaster. Nuko mu mwaka w’1529, yagizwe umunyamabanga wa mbere w’umwami. Ibyo byagaragaje cyane icyizere umwami amufitiye, usibye ko na rubanda rwamushimaga kubera ubutwari bwe no gukoresha ukuri. No mu rugo rwe kandi, Tomasi yari umubyeyi w’intangarugero. Igihe umwami Haneriko wa VIII ashatse gusenda umugore we w’isezerano ngo acyure undi, Tomasi yarabirwanyije cyane arabimubuza. Kuva ubwo havuka ubwumvikane buke hagati ye n’umwami, biza gutuma ndetse asezera ku mirimo ye mu mwaka w’1532. Na none mu mwaka w’1534, yanze gushyigikira icyifuzo cy’umwami cy’uko ari we waba n’umukuru wa Kiliziya mu Bwongeleza. Byarakaje umwami maze ategeka ko bamufata bakamujugunya mu Buroko. Nyuma y’amezi cumi n’atanu mu buroko adasohoka, yakatiwe urwo gupfa nk’umugambanyi, acibwa umutwe.