Tomasi w’Akwini Umusaseridoti n’umuhanga mu nyigisho za Kiliziya

28 Mutarama | Umunsi wibukwa |
Tomasi yavukiye Akwini mu Butaliyani. Ababyeyi be bari abantu bakize byahebuje. Kuva akiri muto, yagaragaje urukundo rukomeye afitiye umubyeyi w’Imana Bikira Mariya. Yari umwana uzi ubwenge mu mashuri kandi iwabo barabimukundira. Arangije amashuri yisumbuye yinjiye mu muryango w’Abadominikani n’ubwo ababyeyi n’abavandimwe be batabishakaga. Nyamara bagerageza gukora uko bashoboye ngo bamukureyo birabananira. Amashuri yayakomereje Köln mu Budage n’i Paris mu Bufaransa ahagaragariza ubuhanga buhanitse. Nyuma yabaye umwarimu w’ikirangirire uzwi cyane hose. Ubuhanga bwe yanabugaragaje yandika ibitabo bya Tewologiya na Filosofiya. Ariko kandi akaba n’umuntu uzi gusenga. Yanahimbye amwe mu magambo akoreshwa mu gitambo cya misa ndetse ahimba n’indirimbo zubahiriza Isakaramentu Ritagatifu. Tomasi w’Akwini yitabye Imana tariki ya 7 Werurwe 1274 ari mu rugendo agana i Lyon mu nama ya Konsili. Kubera ko iyo tariki ya 7 Werurwe ikunze kuba mu gisibo, umunsi mukuru wa Bazina be uhimbazwa ku ya 28 Mutarama; itariki bibukaho ijyanwa ry’umurambo we mu kigo cy’abadominikani i Toulouse.