Tomasi wa Vilanova

08 Nzeli | Liturijiya y'umunsi |
Tomasi akomoka mu gihugu cya Esipanye, ababyeyi be bari baramutoje ingeso nziza, bamutoza gukunda abakene no kubafasha. Mu mashuri naho yari intangarugero, imyifatire ye ikarangwa igihe cyose no kwicisha bugufi. Aho arangirije amashuri yabaye umwarimu muri Kaminuza ya Alcala, akagira imyifatire n’imico y’umukiristu nyawe koko. Mu mwaka w’1516, Tomasi yigobotoye ingoyi y’iby’isi maze yiyegurira Imana mu muryango w’abamonaki witiriwe Mutagatifu Augustini. Muri Novisiya naho yabereye bagenzi be urugero mu kwitagatifuza. Amaze no guhabwa ubusaseridoti yaranzwe n’umwete n’ishyaka mu kwamamaza Ivanjiri, inyigisho ze zikagera ku mutima abazumvise. N’ubwo bwose Tomasi atabishakaga, mu mwaka w’1544 bamutoreye kuba Arkiyepiskopi wa Valensi. Atangira ubwo gukorera Diyosezi ye ubutaruhuka, yita cyane cyane ku bakene. Atanga ibyo yari atunze byose, ku buryo yapfuye nta kintu na kimwe cyasigaye mu nzu ye kuko n’igitanda cye yari yarakihereye umukene.