Turibiyo w’i Mogrovejo

23 Werurwe | Liturijiya y'umunsi | Ezk 34,11-16; Mt 28, 16-20
Yavukiye i Mogrovejo mu gihugu cya Espanye. Arangije amashuri ya Kaminuza i Salamanta, yabaye icyegera cy’umwami Filipo wa II. Yari umukristu usanzwe, igihe atorewe kuba umwepiskopi wa Lima muri Peru (ihihugu kiri muri Amerika y’epfo), mu mwaka w’1581; icyo gihe ahita anahabwa ubusaseridoti. Ageze muri Peru yatangajwe n’ibibi byinshi yahasanze. Tuvuge cyane cyane nk’ukuntu abazungu baturutse i Burayi baje gutura icyo gihugu bicaga urw’agashinyaguro abaturage kavukire bahasanze. Ikindi cyamubabaje n’imyifatire idahwitse yasanganye abasaseridoti bamwe na bamwe! Yatangiye ubwo kugenderera abasaseridoti ngo abafashe gutunganya neza imirimo bashinzwe. Anagenderera abakristu kugirango nabo abashishikarize iyobokamana. Abo bose kandi yabahaga urugero rwiza mu gusenga no kwigomwa. Urugendo rwe rwa mbere rwamaze imyaka itanu, urwa kabiri narwo rumara indi nk’iyo, naho urwagatatu rwo ntiyashobora kururangiza kubera umunaniro wamuhitanye mu mwaka w’1606.