16 Gicurasi |
Liturijiya y'umunsi |
Ubaldi yavukiye i Gubiyo mu Butaliyani. Yari afite ukwemera gutangaje kwagaragariraga cyane cyane mu gusenga kwe. Amaze guhabwa Ubusaseridoti yashinzwe iyamamaza-butumwa muri Katedrali ya Gubiyo, nyuma aba n’umukuru wayo. Nkuko yakundaga gusenga yabitoje n’abakristu be bose, n’abari baradohotse yongera kubakundisha amasengesho. Abamumenye banditse ko impuhwe n’imico yagiraga nta wundi bigeze babibonana. Igihe abakristu basabye ko yababera uwepiskopi, Ubaldi yagiye i Roma gutakambira Papa ngo amureke yikomereze imirimo ye isanzwe ya gisaseridoti. Nyuma yabonye ko abakristu babishegeye cyane. Kandi na Papa nawe abimusaba, aremera aba umwepiskopi wa Gubiyo. Ubaldi yatabaye abantu igihe umwami Frederiko w’Ubudage ateye ashaka kunyaga igihugu yemera kwitambika imbere y’ingabo, imirwano irahosha. Umwami yabonye ubutwari n’ubutagatifu bw’uwo mwepiskopi, yemera kureka intambara. Mu myaka ibiri yamaze arwye mbere y’urupfu rwe, abakristu bamwitaga umutagatifu.