Ububabare bwa Bikira Mariya

15 Nzeli | Umunsi wibukwa | Heb 5,7-9; Yoh 19,25-27 cyangwa Lk 2,33-35
Kuri uyu munsi ukurikira uwo duhimbazaho ikuzwa ry’umusaraba Mutagatifu wa Yezu, twibuka Bikira Mariya, wababaye bitavugwa, umutima we ugashengurwa n’ububabare bukomeye, igihe yari ahagaze iruhande rw’umusaraba w’umwana we w’ikinege, maze agafatanya nawe igitambo cyo kuducungura. Iruhande rw’umusaraba wa Yezu, niho umutima wa Bikira Mariya wahuranyijwe n’inkota, abonye urupfu rw’umwana we. Nicyo gihe kandi Bikira Mariya yaduhaweho umurage, aba umubyeyi wa Yohani Intumwa igihe amubwiye ati:«Dore Nyoko».