Ukuvuka kwa Bikira Mariya

08 Nzeli | Umunsi mukuru usanzwe | Mik 5; 1-4 (Cyangwa Rom 8,28-30); Mt1,1-16, 18-23
Kuva mu ntangiriro y’ikinyejana cya VI, i Yeruzaremu niho batangiye guhimbaza ivuka rya Bikira Mariya. Uwo munsi bawuhimbariza aho yavukiye hafi y’icyuzi cya Bezatha. Ahongaho hubatswe kiriziya yitiriwe Mutagatifu Ana, ishingwa abapadiri bera aribo b’abamisiyoneri ba Afurika. Aho hantu kandi Mutagatifu Yohani Damaseni yahahimbarije iyobera ry’ukuvuka kwa Bikira Mariya, avuga ati:|«Nimuze mwese, musabagizwe n’ibyishimo, duhimbaze ivuka ry’uwo isi ikesha ibyishimo, Umubyeyi Bikira Mariya. Uyu munsi n’intangiriro y’umukiro w’isi».