Ukuvuka kwa Yohani Batisita

24 Kamena | Umunsi mukuru ukomeye | Iz 49, 1-6; Int13, 22-26; Lk 1,57-80
Nkuko amavanjili abitubwira, Se wa Yohani yari umuherezabitambo ukomoka mu muryango wa Abiya, akitwa Zakariya. Nyina yitwaga Elizabeti, na we ukomoka mu muryango watorwagamo abaherezabitambo. Nta mwana bari bafite, byongeye kandi bombi bari bageze mu za bukuru. Umunsi umwe, igihe Zkariya yariho akora imihango y’ubuherezabitambo mu ngoro y’Imana i Yeruzalemu, Malayika Gabriyeli yaramubonekeye maze amumenyesha ko umugore we Elizabeti agiye gusama inda akazabyara umuhungu, uwo mwana akazitwa Yohani; akazaba integuza y’umukiza. Kubera ariko ugushidikanya yagize kuri ubwo butumwa yagejejweho na Mlayika, kuva ubwo Zakariya yabaye ikiragi, yongera kubumbura umunwa ari uko ubyo yahishuriwe bimaze gusohora. Haciye iminsi abwiwe ibyo, Elizabeti arasama. Hasigaye amezi atatu ngo Yohani avuke, Mariya yagiye gusura Elizabeti, dore ko yari mubyara we. Nuko Mariya ageze kwa Zakariya, aramutsa Elizabeti maze Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda. Nyuma Yohani amaze kuvuka, Zakariya yuzuyemo Roho Mutagatifu, nuko aririmba indirimbo isingiza Nyagasani(Benedictus). Yohani amaze gukura yagiye mu Butayu aba ariho yibera wenyine, akigomwa bikomeye ku bimutunga kandi agasenga cyane. Nyuma atangira kugenda akarere kose ka Yorudani, yigisha ko abantu bagomba kwisubiraho bakabatizwa kugirango bagirirwe imbabazi z’ibyaha byabo, ko kandi we aje ari ijwi ry’integuza y’Umukiza. Muri iyo minsi Yezu na we yavuye i Nazareti aza kubatizwa na Yohani muri Yordani. Igihe umwami Herodi yirukanye umugaore we w’isezerano, agacyura umugore wa murumuna we, Yohani yagize ubutwari budasanzwe bwo kwamagana ayo mafuti. Nibwo Herodi amurakariye cyane, nuko ategeka ko bamufata bakamubohera mu buroko, aho mu buroko, Yohani yohereje babiri mu bigishwa be, ngo bagende babaze Yezu niba ari We wahanuwe ugomba kuza cyangwa se niba ari ugutegereza undi. Nibwo Yezu yavugaga arata Yohani, ati:«Ndababwira ukuri : mu bana babyawe n’abagore, nti higeze kuboneka uruta Yohani Batista» (Mt 11,11). Herodi ubwo yahimbazaga umunsi mukuru w’isabukuru y’ivuka rye, umukobwa w’umugore we araza arabyina cyane, ashimisha Herodi n’abatumirwa be, maze kubera ibyishimo Herodi abwira uwo mukobwa ati: «Nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha». Nuko kubera ibyo nyina yashakaga, umukobwa amusaba umutwe wa Yohani Batista, nuko ako kanya Herodi yohereza umwe mu ngabo ze, amutegeka kuzana umutwe wa Yohani Batista (Mk 6,27).