Ukwigira umuntu kwa Jambo

25 Werurwe | Umunsi mukuru ukomeye | Iz 7,10-14; Heb 10,4-10; Lk, 26-38
Iyo hasigaye amezi icyenda Noheli ikaba, haba umunsi mukuru twibukaho igihe Bikira Mariya abwiwe na Malayika ko azabyara umwana w’Imana. Uwo munsi mukuru urasanzwe kuva hambere muri Kiliziya. Iyo uhuriranye n’umunsi w’icyumweru, bawuhimbaza ku wundi munsi usanzwe w’imibyizi kubera ko udashobora gusubikwa.