23 Gicurasi |
Liturijiya y'umunsi |
Elena Guerra yavukiye i Lucques ho mu Butaliyani ku itariki ya 23 Kamena 1835, mu muryango w’abakiristu bahamye. Se yitwaga Antiniyo Guerra naho nyina akitwa Faustinina Francesci. Elena Guerra yahawe uburere bw’ibanze na nyina wamutoje akiri muto imico ya gikobwa nko kugira umutima ukomeye, kumenya kwihangana, kwitwararika no kudatinya ibikubabaza. Ibyo Elena yarabyitwararitse aniyongeraho ake ; maze aharanira icyiza yivuye inyuma. Elena Guerra yabanje kuba umulayiki mwiza. Muri ubwo buzima yahuye n’uburwayi yamaranye imyaka hafi umunani. Muri ibyo bigeragezo yihatiye kuzirikana ijambo ry’Imana no kwiga inyigisho z’abahanga ba Kiliziya. Ibyo bimuha imbaraga zo gutangira no gukomeza igikorwa cye cy’iyogezabutumwa yagambiriye kuva kera. Nuko atangirana n’abamusuraga, bakajya basengera hamwe basabira isi yose. Nyuma yaje gukora urugendo rutagatifu i Roma. Yishimiye guhurirayo na Kiliziya ya Kristu maze ibyifuzo byayo byose abigira ibye. Ibyo byarushijeho gukuza muri we icyifuzo cyo kwiyegurira Imana, yumva wese agomba kwitangaho igitambo kugirango agire uruhare ku bubabare bwa Kristu. Mu 1871 hamwe n’abo basenganaga batangiye imibereho y’abiyeguriyimana yo kuba hamwe. Nyuma bitangira uburere bw’urubyiruko mu by’ubwenge ndetde n’iby’iyobokamana. Ku munsi w’amasezerano ya mbere Elena Guerra na bagenzi be basabwe na Musenyeri Nannini wabafashaga kudahindura amazina ahubwo ko bagomba guhindura imitima yabo. Ibyo byashimishije Elena Guerra kuko yari akomeye kuri Batisimu ye yahuriranaga n’umunsi w’ivuka kwe. Ahagana mu mwaka w’1886, Elena Guerra yumvise ijwi ry’umutima rimuhamagarira kwitangira umurimo wo kwamamaza ugusenga Roho Mutagatifu muri Kiliziya. Nyuma y’igihe kirekire abisaba ubuyobozi bwa Kiliziya yaje kwemererwa ku itariki ya 18 ukwakira 1897 na Papa Leo wa XIII wamuhaye uburenganzira n’ubutumwa bwo kwamamaza Roho Mutagatifu aha n’ababikira bo mu muryango Elena yashinze izina ry’abiyeguriye Roho Mutagatifu (Oblate du Saint Esprit). Azirikana ijambo ry’Imana, Elena yatangajwe n’ibyabereye muri Senakulo aho Yezu yateraniye n’abigishwa be ahiturira se ku buryo busesuye igitambo cyo guhongerera ibyaha ngo isi ikire, aharemera Ukaristiya, ahabonekera abigishwa amaze kuzuka anabahoherereza Roho Mutagatifu uturuka ku Mana ngo aze gukomeza Kiliziya. Iryo yobera rya Paska muri Sinakulo n’ubu riri rwagati muri Kiliziya, riracyakora. Kuko ku bwa Batisimu n’Ugukomezwa, Roho Mutagatifu atwinjiza mu muryango wa Kristu wazutse akaduha ubushobozi bwo kugira umwanya mu gitambo cy’Ukaristiya. Elena yitabye Imana ku wa 11 Mata 1914, afite icyifuzo ku mutima cyo kubona abakristu b’iki gihe barushaho kumenya neza kandi bakibuka ko Roho Mutagatifu ari muri bo rwagati, kandi akorera muri Kiliziya no muri roho ya buri wese. Gutyo akifuza ko buri wese yagira umutima we Ingoro y’Imana (Senakulo) aho yakirira Roho wa Kristu, maze akamuhindura mushya. Iyo ikaba imbarutso yo kugira ngo «isi ihinduke» by’ukuri. Ku itariki ya 26 Mata 1959 Papa Yohani wa XXXIII yamushyize mu rwego rw’Abahire, amwita « Intumwa ya Roho Mutagatifu yo muri ibi bihe turimo».