Umuhire Mama Tereza w’i Karikuta

05 Nzeli | Liturijiya y'umunsi |
Anyesi Gonxha Bojaxhin waje kuzitwa Tereza yavukiye muri Masedoniya ku ya 26/8/1910 mu muryango w’abakirisitu kandi wifashije. Nyina yakundaga gufasha abaturanyi b’abakene bazaga iwabo. Ibyo byatumye Anyesi akurana umutima ukunda abakene. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu mugi yavukiyemo. Ageze mu myaka 18 yinjiye mu muryango w’ababikira b’umubyeyi w’I Lorette (Congregation des soeurs de notre Dame de Lorette), ahita yoherezwa kuba mu kigo cy’i Karikuta mu Buhindi, aho yabaye umurezi mu ishuri ry’abakobwa ryagengwaga n’umuryango wabo. Uwo murimo watumye abona ubukene bukabije bw’abatuye Karikuta, abana bashonje bikabije, ibihumbi by’abantu batagira aho bikinga. Ari muri gariyamoshi mu nzira ajya mu mwiherero I Darjeeling, Tereza yumvise ijwi rya Yezu umusaba gushinga umuryango wita kubakene b’abakene. Mu 1948 nibwo yabonye uruhushya rwo guhindura, ava mu muryango yarimo, atangira kubaho akurikije umuhamagaro we mushya. Nyamara nta nkunga n’imwe yari afite kugirango atangire uwo murimo wo kwita ku bakene b’abakene, habe yewe n’inshuti yo kumushyigikira. Yari yiringiye Imana yonyine. Yashinze umuryango w’abamisiyoneri kazi b’urukundo, utangirwamo na bamwe mu bakobwa yari yarigishije. Umuryango wemewe na Roma kuya 17/12/1950. Buri munsi umurimo we yawutangizaga kujya gushengerera Ukarisitiya ntagatifu mu museke wa kare. Ijambo «mfite inyota» Yezu yavugiye ku musaraba niryo ry amuhoraga ku mutima, maze agahagurukana ibakwe n’urukundo akirukanka imihanda yose y’i Karikuta n’ahandi ku isi ashakira Yezu mu mbabare n’indushyi, imfubyi, impinja zajugunywe, abana batawe kubera ubusembwa bwo ku mubiri cyangwa ubumuga bwo mu mutwe, abarara banyagirwa hanze,impumyi, ababembe. Mu gitondo abapolisi nabo bamuzaniraga abo batoraguye mu muhanda, abatagishoboye kubura umutwe,abari gusamba bose Tereza akabakirana urukundo n’urugwiro, akabomora. Yifuzaga ko abo bose babona ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana bataranogoka. Yitabye Imana kuya 5/9/1997, ashyirwa mu rwego rw’abahire kuya 19/10/2003.