Ursula

21 Ukwakira | Liturijiya y'umunsi |
Ibisingizo n’icyubahiro biuhabwa Mutagatifu Ursula bishingiye ahanini ku nyandiko yavumbuwe mu rukuta rwubatse Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Ursula i Kolonye. Izo nyandiko zanditse muri urwo rukuta zivuga ko mu kinyejana cya V, Ursula yaje aturuka mu Bwongeleza ari hamwe n’abandi bakobwa bagera kuri cumi n’umwe bagana I Roma gusenga, nyuma bakicirwa aho n’abanzi ba Kiliziya.