18 Gicurasi |
Liturijiya y'umunsi |
Amateka y’abatagaifu atubwira ko habayeho abatagatifu batanu banyuranye bafite izina rya Venanti. Uhimbazwa kuri uyu munsi, ni Venanti wahowe Imana ari ingimbi y’imyaka cumi n’itanu. Ibisigazwa by’umubiri we byajyanywe gushyingurwa i Kamerino mu Butaliyani mu mwaka w’1259. Mu kinyejana cya XVII, Papa Klementi wa X wari warigeze kuba umwepiskopi wa Kamerino niwe watoje abakristu kwambaza uyu mutagatifu.