01 Gashyantare |
Liturijiya y'umunsi |
Verediyana yavukiye mu gihugu cy’Ubutaliyani. Ababyeyi be bari abantu biyubashye kandi bafite agaciro mu gihugu. Kuva akiri muto, yagiriraga impuhwe abakene, agakunda kubafasha abaha ibibatunga. Hari umunsi umwe yigeze gufata ku bicuruzwa mu iduka rya se, agaburira abashonji. Ibyo byose ariko akabiterwa ahanini n’urukundo ruhebuje yari afitiye Yezu Kristu. Urwo rukundo kandi nyuma yanarugaragaje amwiyegurira. Kugira ngo arusheho kwitagatifuza, yigiriye inama yo kwihererera ahantu ha wenyine. Nibwo yubakisjhije akazu gato cyane iruhande rwa Kiliziya, nuko aba ari ko yiberamo wenyine; igihe cye cyose agiharira gusenga. Ni aho hantu yarangirije imibereho ye nyuma y’imyaka mirongo itatu n’ine yari amaze mu bwiherero bwe n’Imana.