Verena

01 Nzeli | Liturijiya y'umunsi |
Mu majyaruguru y’ubusuwisi, ahitwa Zurzach,hubatwe Kiliziya nziza cyane yitiriwe Mutagatifu Verena. Iyo kiliziya yubatswe ahashyinguwe umurambo we. Bavuga ko Verena yageze mu busuwisi azanye n’abasirikare b’abaromani, icyo gihe akahakora umurimo ukomeye mu gucengeza abakirisitu mu baturage. Yari yaritangiye kandi ibikorwa by’urukundo, cyane cyane mu kuvura abarwayi no gufasha abakene. Mu mwaka wa 800, Ababikira b’ababenedegitine bubatse monastery yabo bugufi y’imvaye,abakirisitu benshi bagakunda kuhakorera ibiterane by’amasengesho.