Veronica wa Milano Umubikira

13 Mutarama | Liturijiya y'umunsi |
Veronica yavukiye hafi ya Milano mu Butaliyani. Ababyeyi be bari abakristu bafite ukwemera gushyitse; cyakora kubw’umutungo bakaba abakene cyane. Kuva akiri muto, ababyeyi be bamumenyereje gufata isuka akabafasha gushaka ikibatunga. Nta mashuri yandi yigeze yiga usibye gufata agatara nijoro akiga gusoma no kwandika. Yihataga atyo kubera ko yifuzaga kuziyegurira Imana mu muryango w’ababikira. Yakomeje kwihata cyane ariko bimubera ingorane kubera ko ari nawe wabyiyigishaga. Umunsi umwe yabonekewe na Bikira Mariya aramubwira ati: “Humura mwana wanjye. Inyuguti wihatira kumenya sizo Nyagasani agushakaho. Ahubwo ikiri ngombwa ni ubusugi bw’umutima, butuma dukunda Imana kuruta byose”. Kuva ubwo Veronika ntiyongeye n’uko atazi gusoma no kwandika, kuko yari amaze kumenya ikiri ngombwa ngo azagere ku butagatifu. Nyuma yakiriwe mu muryango w’ababikira ba Mutagatifu Marita, ababamo ingenzi rwose mu mico ye yo kwitagatifuza. Mbere y’uko yitaba Imana yari yarahanuye umunsi n’isaha azapfiraho.