Veronika Yuliyana

09 Nyakanga | Liturijiya y'umunsi |
Veronica Yuliyana akomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani. Niwe wari umuhererezi iwabo mu bana barindwi. Ababyeyi be bamureze gikirisitu, bituma akurana umutima ukunda gusenga no kwicisha bugufi. Yujuje imyaka cumi n’irindwi y’amavuko, yinjiye mu muryango w’ababikira b’Abakalarisa. Amaze gusezerana yashinzwe kuyobora abitegura kwinjira muri uwo muryango, maze uwo murimo awukorana ubwitonzi n’urukundo mubo yayoboraga. Muri iyo mirimo yose, yari yarihaye by’umwihariko akanya ko kuzirikana ububabare Yezu Kristu yagiriye ku musaraba. Nibwo mu 1693, akoreweho ibitangaza na Nyagasani, amuha kugira ububabare ku mubiri we nk’ubwa Kristu. Akivirirana amaraso ku mutwe nk’utamirije ikizingo cy’amahwa. Kuwa gatanu mutagatifu, mu 1697, yibonyeho ku mubiri we ibikomere bya Yezu uko ari bitanu. Aho ibyo birangiriye, yatorewe kuba Umukuru w’Ikigo. Nyuma yaje gufatwa n’indwara imuzahaza igihe kirekire, apfa tariki ya 9 nyakanga 1727.