05 Mata |
Liturijiya y'umunsi |
Hish 3,20-22; Lk 12,25-40
Visenti feriye yavukiye i Valansi mu gihugu cya Espanye. Akiri muto yakundaga kumva Misa buri munsi. Iyo yavaga mu misa, yakoranyaga abana b’urungano rwe, akabasubirira mu nyigisho bigishijwe kandi akazibasobanurira neza. Yujuje imyaka cumi n’irindwi, yinjiye mu muryango w’Abadominikani. Kuva ubwo yihata cyane kwiga ibitabo bitagatifu no gusenga kenshi. Kugirango arusheho kwigomwa, yaretse kurya inyama imibereho ye yose. Kuva mu mwaka w’1399, Visenti Feriye yafashe inzira ajya kwamamaza Inkuru nziza mu bihugu byinshi by’Uburayi. Ahereye iwabo muri Espanye, yagiye mu Butaliyani, mu Bufransa, mu Budage, mu Bwongereza no mu Buholande. Aho hose yahinduye abantu benshi bemera guhabwa Batisimu. Visenti Feriye yari afite ingabire y’ikirenga mu kumenya indimi nyinshi, ari nabyo byamufashaga kwigisha ari nta ngorane. Bavuga ndetse ko yari afite n’ingabire yo kuba umuhanuzi n’iyo gukora ibitangaza. Inshuro nyinshi yakijije abarwayi barembye cyane. Visenti Feriye yitabye Imana afite imyaka mirongo itandatu n’icyenda.