Visenti Pallotti Umusaseridoti

22 Mutarama | Liturijiya y'umunsi |
Mutagatifu Visenti Palloti yavukiye i Roma mu Butaliyani, ku wa 21 Mata 1795. Yabatijwe bukeye bw’umunsi yavutseho. Amaze gutangira amashuri, Visenti Palloti yakundaga gusenga cyane kandi akavuga ko yifuza kuzaba umusaseridoti. Imana rero yaje kumutorera ubusaseridoti, yiga Filozofiya na Tewologiya. Yahawe ubusaseridoti ku wa 16 Gicurasi 1818. Mu mibereho ye yabaye umusaseridoti w’indahinyuka. Yitaye kuri Roho z’abantu b’ingeri zose: abato n’abakuru, abitegura kwiyegurira Imana, abarwayi b’indembe n’imfungwa zaciriwe urubanza rwo gupfa. Yagize imirimo myinshi yaje kumufatanya n’amagara ye yagerwaga ku mashyi, aza gufatwa n’indwara iramuhitana. Pallotti yitabye Imana afite imyaka mirongo itanu n’itanu gusa. Mu mibereho ye, yakoze igikorwa gikomeye cy’ingenzi ashinga, mu mwaka wa 1835, urugaga rw’iyogezabutumwa gatolika (Union de l’Apostolat Catholique) ruhuriwemo n’ingeri zose z’abakristu: abarayiki, abihayimana n’abasaseridoti. Mu miryango imwe igize urwo rugaga, hari umuryango w’abapadiri n’abafurere (Societe de l’Apostolat Catholique - Pallottins) n’ababikira (Soeur Missionnaires de l’Apostolat Catholique).