Visenti Umudiyakoni n’uwahowe Imana

22 Mutarama | Liturijiya y'umunsi | Hish 21,5-7; Lk 9,23-26
Mutagatifu Vicenti yavukiye i Saragosa mu gihugu cya Espagne. Aho arangirije amashuri, yaherewe ubudiyakoni muri Diyosezi y’iwabo i Saragosa. Kuva ubwo yatangiye imirimo y’iyogezabutumwa muri Diyosezi ; akaba umuhanga cyane mu kwigisha. Valeri wari umwepiskopi wa Diyosezi, aho atangiriye kugira intege nke, yamusabye kujya yigisha mu mwanya we kuko yamubonagamo ubushobozi buhanitse mu kwigisha. Mu itotezwa ry’abakristu, Disiyani wari umutware w’abaromani muri Espagne, yafashe uwo musaza Valeri w’umwepiskopi amufungana n’umudiyakoni we Visenti. Imbere y’abategetsi, Visenti yakomeje kugaragaza ubuhamya bwe bw’umukristu nyawe, maze amagambo ye akarushaho kubarakaza. Nuko bategeka ko bamuboha amaboko n’amaguru, bakamujombagura imigera y’amacumu atyaye umubiri wose. Nyuma bamurambitse ku gitanda cy’icyuma bacana umuriro ukaze munsi yacyo, umaze kuzima baramuterura bamunaga mu buroko ; ari naho yaguye iryo joro. Ngiyo imitabarukire y’iyo ntwari yahowe Imana mu kigero k’imyaka makumyabiri n’ibiri y’amavuko.