Visenti wa Pawulo

27 Nzeli | Umunsi wibukwa | 1Kor 1, 26-31;Mt 9,35-38
Visenti yavutse mu rugo rukennye. Ababyeyi be bari abahinzi, bakaba bari batuye mu majyepfo y’Ubufaransa. Amaze guhabwa ubusaseridoti mu mwaka w’1600, nta kindi yifuzaga Atari kubona umwanya w’icyubahiro mu mirimo ya Kiliziya, bityo akaboneraho gushaka amafaranga yo gufasha ababyeyi be. Hagati aho yagize ibyago bimugwiririye! Ubwo yari murugendo ageze mu Nyanja rwgati, ubwato bwafashwe n’abajura kabuhariwe bacuruzaga abantu, nuko we n’abandi benshi bajyanwa bunyago babagurisha i Tunisi mu majyaruguru y’Afrika. Nyuma y’imyaka ibiri mu bucakara, Visenti yabashije gutoroka maze ajya i Roma. Aho i Roma agerageza gucengera no kumenyana n’abayobozi bakuru, ibyo ariko ntibyagira icyo bigeraho kuko atashoboye kugera ku cyifuzo cye cyo kubona umurimo wamuha amafaranga menshi. Mu mwaka w’1609 Visenti yasubiye mu Bufaransa. Ahageze yashinzwe kuyobora Paruwasi ya Clichy. Icyo gihe nibwo yakoze «Ukwivugurura muri we». Kuva ubwo yaretse ibitekerezo byose yari afite byo kwiruka inyuma y’ubukire, yiyegurira gusa ibyo gukorera Imana yitangira indushyi n’abakene. Ibyago by’amoko yose yasanganye abantu muri iyo mirimo ya gitumwa, byamuteye kwibaza byinshi. Nyuma y’aho abonanye na Fransisko wa Sle bakaganira, nibwo yatangiye bimwe mu bikorwa by’urukundo, cyane cyane ibyo kurengera imbabare. Mu mwaka w’1625 Visenti yashinze umuryango w’abasaseridoti yise «Abalasaristi» kugirango Ivanjiri irusheho kwamamara hose mu bantu. Mu mwaka w’1633 yashinze umuryango w’ababikira yise«Abakobwa b’urukundo» abifashijwemo na Ludoviko w’i Maliyaki kugirango na none arusheho gufasha abakene n’indushyi. Hejuru y’iyo mirimo ikomeye cyane yo kuyobora iyo miryango yombi, Visenti yageretseho no gukomeza gukwirakwiza ibikorwa by’urukundo, cyane cyane mu gutabara abarwayi n’abana batagira kirengera. Ubutagatifu Visenti yagaragaje ku buryo bwose mu bantu, bwatumye umwami Ludoviko wa XII amugirira icyizere n’icyubahiro gikomeye. Ariko rero mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwe, Visenti yakunze kurwaragurika cyane. Yapfuye amaze kugera mu za bukuru, agwa i Paris tariki ya 27 Nzeri 1660, mu rugo rw’Abapadiri b’abalazaristi; urugo ubwe yari yaratuye Nyagasani. mu mwaka w’1883, Papa Lewo wa XIII yamugize umurinzi w’ibikorwa by’urukundo ku isi yose.