Walburga

25 Gashyantare | Liturijiya y'umunsi |
Walburga yavukiye mu bwongereza. Nyina yari mushiki wa Mutagatifu Bonifaci (Uhimbazwa tariki ya 5 Kamena). Nyuma y’uburere bwiza yahawe n’ababikira b’ababenedigitina b’I Wimborne, bamwohereje kwiyegurira Imana muri monasteri y’Ababenedigitina i Tauberbischofsheim mu Budage. Haciye igihe ndetse yabaye umukuru wa monastery y’i Heidenheim,. ari naho yaguye ku wa 25 Gashyantare 779. Abakristu benshi bakomeje kujya bamwiyambaza kugera na n’ubu, cyane cyane mu Budage no mu Bufaransa.