Wensislasi

28 Nzeli | Liturijiya y'umunsi | 1Pet 3,14-17; Mt 10,34-39
Wensislasi kuva akiri muto yarerewe kwa nyirakuru kandi arerwa gikristu. Nyirakuru uwo ni Mutagatifu Ludmilla. Se yari igikomangoma, akaba umutware wa Bohemi. Uwo mugabo yari intwari kandi akaba umukristu nyawe koko. Nyina ariko we yari ateye ukundi! Yaziraga igifitanye isano n’ubukiristu cyose. Se amaze gupfa, mu mwaka wa 922, Wensislasi niwe wamusimbuye aba umutware wa Bohemi. Arayobokwa cyane ingabo ze ziramukunda, ategeka neza kandi akagira n’imico myiza ya Gikiristu. Yakundaga gufasha abkene ataretse no gusura abarwayi. Yanakoze uko ashoboye kugirango ubukiristu burusheho gushinga imizi. Ibyo bikorwa by’ubugira neza ariko byatumye abanzi be barushaho kwiyongera no kumugirira ishyari. Abo rero bari bashyigikiwe na Nyina na murumuna we. Bakaba barashakaga kurimbura ubukiristu bagakomeza idini y’abasekuruza babo. Nibwo nyina na murumuna we n’abandi bagome bamugambaniye, bamutega igihe yari yaje mu birori kwa murumuna we. Ibyo birori birangiye, Wensislasi yanyuze mu Kiliziya gusenga, nuko abo babisha bamusangayo baramwica. Ng’uko uko iyo ntwari ya Kristu yamusanze mu bwami bw’ijuru akaba n’ubu ari we Mutagatifu murinzi wa Bohemi.