Wilibaldi

07 Nyakanga | Liturijiya y'umunsi |
Wilibaldi yavukiye mu gihugu cy’Ubwongereza. Ageze mu kigero cy’imyaka makumyabiri, yahagurutse iwabo ajya muri Palestina gusengera ahantu hatagatifu aho Yezu yabaye hamwe n’Intumwa ze. Urwo rugendo Wilibaldi yarumazemo imyaka irindwi, abona guhindukira. Ahindukiye yagiye mu Butaliyani, yinjira mu Muryango w’Ababenedigitini i Kasino. Nyuma yavuye aho i Kasino ajya mu Budage, ntibyatinda ahabwa ubusaseridoti. Icyo gihe yari yujuje imyaka mirongo ine n’ine. Yihatiye cyane kwamamaza ingoma ya Kristu, hanyuma ndetse atorerwa kuba Umwepiskopi wa diyosezi ya Eichstatt. Yayiyoboranye urukundo n’ubwitonzi, yitanga atizigama, afasha Abakristu cyane mu gukomera mu kwemera, kandi n’abari barataye abafasha kugarukira Imana. Mutagatifu Bonifasi akiriho niwe bakoranye cyane muri iyo mirimo yose yo kuyobora imbaga ya Nyagasani.