Wilibrordi

07 Ugushyingo | Liturijiya y'umunsi |
Wilibrordi yavukiye mu Bwongereza. Arangije amashuri aho iwabo mu bwongereza no muri Irlande, yiyeguriye Imana mu muryango w’abamonaki bakurikiza amategeko ya Mutagatifu Benedigito. Mu mwaka wa 690, we n’abandi bamonaki cumi n’umwe yari ayoboye, boherejwe kwigisha Ivanjiri mu kirwa cya Frizi, mu majyaruguru y’ubuhorandi. Ahongaho bahabatije abantu batabarika. Hagati aho yagiye i Roma kubonana na Papa, nyuma aza gusubirayo mu mwaka wa 695 agiye guhabwa ubwepiskopi; intebe ye ikaba I Utrecht mu Buhorandi. Yubakishije ikigo cy’abihayimana I Echternach, ahigishiriza abasore benshi bifuzaga kujya kwamamaza Inkuru nziza mu mahanga ya Kure. Wilibrordi yitabye Imana mu mwaka wa 739, ahambwa muri iyo monastery yubatse y’i Echternach.