Wilihelmi

25 Kamena | Liturijiya y'umunsi |
Mu ntangiriro y’imibereho ye mu kwiha Imana, Wilihelmi yashatse kwitagaifuza ahantu hiherereye wenyine ngo arusheho gusabana n’Imana. Nyuma ariko iyo mibereho yaje gukurura benshi bifuzaga kwiyegurira Imana kimwe nawe. Nibwo ashinze umuryango w’abamonaki, bagakurikiza amategeko ya Mutagatifu Benedigito. Icyo gihe yubatse Monasteri nyinshi, cyane cyane mu majyepfo y’Ubutaliyani. Yihatiye gutoza bagenzi be umurimo ngo bifashe ubwabo, abereka ko umurimo ariwo uzabaha ikibatunga, icyo bambara, n’icyo bafashisha abatishoboye. Iyo ntego ye ntiyigeze yibagirana na rimwe. Ndetse na nyuma y’imyaka amagana n’amagana, mu mwaka w’1950, Papa Piyo wa XII yayigarutseho asaba abihayimana kuyikurikiza.