10 Gicurasi |
Liturijiya y'umunsi |
Ku wa 31 Gicurasi 1970, niho Papa Pawulo wa VI yashyize Yohani wa Avila mu rwego rw’abatagatifu. Uwo musaseridoti yaratotejwe cyane bikomeye mu mibereho ye. Se yari umuyahudi wahindiye idini aba umukristu. Igihe Yohani atangiye kwiga muri Kaminuza mu ishami ry’amategeko, bamutesheje atarangije amashuri kubera nyine ubwoko bwe. Icyakora ibyo Yohani arabyihanganira, akomeza kubitura Imana kuko yari umukristu ufite ukwemera kutajegajega. Nyuma ashaka no kujya muri Amerika y’amajyepfo kwamamaza inkuru nziza, nabwo barabyanga, baramurushya, biramunanira. Nibwo agiye kwiga Tewologiya, arangije yiyegurira Imana aba umusaseridoti. Guhera icyo gihe yamamaza Ivanjili cyane muri Andoloziya(Espagne) yose, uwo murimo uwukora imyaka igera ku icumi. Yahindiye abantu benshi bakunda ubukristu, abandi nabo bari barataye bagarukira ukwemera. Ibyo yabishobozwaga n’imyifatire ye itagira amakemwa : yaritagatifuzaga, akicisha bugufi, bigakubitiraho rero n’inyigisho ze nziza ziboneye. Nyamara ariko kwa gutotezwa kuvanze n’ishyari kwaranze kuramukirikirana, bamwe batangira kumurega ibinyoma ngo inyigisho ze zinyuranye n’Ivanjili. Ariko kandi ibitabo byiza yanditse byatumye arushaho kumenyekana no gukundwa. Abakiristu benshi nabo bakundaga kumushakaho isakramentu ry’imbabazi. Bamwe mu nshuti yari afite bagizwe abatagatifu nka we : twavuga nka Yohani wa Mungu, Fransisko Borjiya, Tereza w’Avila na Inyasi wa Luwayola. Inyasi yanashatse ko Yohani wa Avila yakwinjira mu muryango wabo w’Abayezuwiti, abikojeje bagenzi be barabyanga. Itotezwa na none ryari rikimukurikirana kubera ko ari umuyahudi. Izo ngorane zose zakurikiwe n’uburwayi yamaranye igihe kirekire, iyo ndwara iza kumuhitana tariki ya 10 Gicurasi 1569. Umurambo we washyinguwe muri Kiliziya y’Abayezuwiti i Montilla.