Yakobo Intumwa

25 Nyakanga | Umunsi mukuru ukomeye | 2 Kor 4,7-15; Mt 20,20-28
Yakobo intumwa yari mukuru wa Yohani intumwa, bombi bakaba bene Zebedeyi. Bari abarobyi hamwe na se, batunzwe n’uwo mwuga. Igihe Yezu yagendaga akikije inyanja ya Galileya, yababonye bariho batunganya inshundura zabo mu bwato. “Ako kanya arabahamagara. Nuko basiga se Zebedeyi mu bwato, hamwe n’abakozi be, baramukurikira” (Mk, 1,20). Igihe Yezu agiye i Yeruzalemu, igihe cye cyo kuva ku isi cyegereje, yari aherekejwe n’abigishwa be barimo Yakobo na murumuna we Yohani. Mu nzira bajya i Yeruzalemu, mu rusisiro rw’Abanyasamariya banze gucumbikira Yezu n’abigishwa be. Nuko babiri mu bigishwa be, Yakobo na Yohani, babibonye baravuga bati : “Nyagasani, urashaka ko dutegeka umuriro, ukamanuka mu ijuru, ukabatsemba? We rero arahindukira, arabatonganya cyane. Nuko baboneza bajya mu rundi rusisiro” (Lk 9,54-56). Yakobo yari umwe mu ncuti za Yezu. Yari umwe mu bo Yezu yakundaga kwihererana nabo, we na Petero na Yohani. Nibo Yezu yemereye kumuherekeza ajya kuzura umukobwa wa Yayiro, aba ari nabo bajyana ukwabo mu mpinga y’umusozi yihindura ukundi mu maso yabo. Yakobo ni we ntumwa ya mbere yapfiriye Ivanjili ya Yezu, mu mwaka wa43, Yezu amaze gusubira mu ijuru,