Yakobo wa Marshi

28 Ugushyingo | Liturijiya y'umunsi |
Yakobo yavukiye mu ntara ya Marshi mu Butaliyani. Ababyeyi be bari abakene ariko bakaba abakiristu bakomeye ibyo bikaba byaratumye akunda Imana kuva akiri muto. Akuze yinjiye mu muryango w’ababafaransisikani, ahabwa ubusaseridoti afite imyaka makumyabiri n’icyenda. Kuva yinjira yabereye abandi bamonaki urugero rwiza mu kwitagatifuza. Amaze guhabwa ubusaseridoti, inyigisho ze zamugize ikirangirire. Ibi bituma ndetse hari abakiristu bava mu bihugu byinshi bazanywe no kumva inyigisho ze gusa. Papa nawe nyuma yamugiriye ikizere kubera ubuhanga n’ubushishozi yamubonagaho, amugira intumwa ye mu bihugu by’Uburayi. Ingendo zose muri ubwo butumwa no mu kwamamaza Ivanjili, Yakobo yazigendaga n’amaguru, akenshi ndetse ari wenyine. Bavuga ko yitabye Imana ageze mu za bukuru, afite imyaka mirongo inani n’itanu.