Yanwari

19 Nzeli | Liturijiya y'umunsi | Sir 2, 7-11; Mt 24, 4 – 13
Yanwari yakuriye i Naple mu Butariyani. Igihe habaye itotezwa rikaze ry’abakiristu ku ngoma ya Diyoklesiyani, Yanwari yari umwepisikopi wa Bénèvent, mu majyepfo y’Ubutariyani. Muri ayo makuba Yanwari yahabaye intwari cyane, akomeza abakiristu mu kwemera, arabigisha abamara ubwoba maze barushaho kwitagatifuza. Abanzi ba Kiliziya barushijeho kumwanga cyane. Nuko aho bigeze baramufata bamugirira nabi bikomeye, barambiwe bamuca umutwe. Yishwe hamwe n’abandi bakiristu batandatu, bane muri bo bari abadiyakoni bashinzwe imirimo ya Kiliziya, abandi bakaba bari abarayiki. Yanwali yamamajwe cyane n’igitangaza cy’amaraso ye yashyizwe mu gacupa mu mujyi wa Naple, ayo maraso agashonga iteka buri mwaka ku munsi we.