Yeronimo

30 Nzeli | Umunsi wibukwa | 2Tim 3,14-17; Lk 24,44-49
Yeronimo yavukiye i Dalmatie muri Yougoslaviya. Kuva akiri muto ababyeyi bamutoje imico myiza ya gikristu. Bikubitiraho rero ko bari n’abakungu maze bamwohereje mu mashuri y’i Roma. Arangije kwiga yagiye muri Siriya, ahamara igihe yibanira n’abamonaki. Ni naho yaherewe ubusaseridoti. Kubera ibibazo bimwe na bimwe byavutse hagati y’Abamonaki ubwabo, Yeronimo yarahavuye yisubirira i Roma. Ahageze, Papa Damasi aramwakira amugira umunyamabanga mu biro bye. Nyuma y’urupfu rwa Papa Damasi mu mwaka wa 384, Yeronimo yimutse i Roma ajya gutura i Yeruzaremu. Yimukanye n’abapfakazi bari barasazwe n’ubusabaniramana, bahoraga bashakashaka uko barushaho kwitagatifuza. Bageze i Beterehemu baremye bose hamwe umuryango w’abihayimana. Mu myaka mirongo itatu n’itanu Yeronimo yamaze i Betelehemu yihatiye gusenga cyane, akora n’umurimo ukomeye uhindura Bibiliya mu kiratini yari yanditse mu gihebureyi. Iyo mihindurire ye bita «Vulgata» na n’ubu iracyakoreshwa mu Kiliziya. Yanditse kandi n’ibitabo byinshi byiza, agerekaho n’amabaruwa menshi. Amwe muri ayo mabaruwa agera ku ijana na cumi n’arindwi arabitwe; cumi n’icyenda muri yo yandikiye Mutagatifu Augustini akaba agifite inyandiko igaragara neza. Mu mateka ya Kiliziya Yeronimo avugwa kuba ari umwe mu barium ba Kiliziya b’ibirangirire.