08 Gashyantare |
Liturijiya y'umunsi |
Yak 2, 14-17; Mt 25, 31-40
Yeronimo Emiliyani yavukiye i Venizi mu Butaliyani. Amaze kuba umusore yahisemo kuba umusirikare. Icyo gihe abanza kutitonda, yohoka ku byoshya abato byose, ariko kandi akaba intwari mu ngabo. Abatware be ndetse baramushima, bamuha gutegeka umutwe w’abasirikare bari ku rugamba. Aho kurugamba arahafatirwa, baramufunga. Mu buroko nibwo yibutse gutakambira Umubyeyi Bikira Mariya, amusezeranira kuziyegurira Imana aramutse amukijije urupfu. Yeronimo amaze amaze kurekurwa yasubiye iwabo i Venizi, nuko atangira kwigira ubusaseridoti. Nk’uko yari yarabisezeranije Bikira Mariya, yahawe ubusaseridoti mu mwaka w’1518. Yeronimo ahera ubwo akorera Imana koko yivuye inyuma kuburyo no mugihe amapfa yari yarayogoje igihugu cyose yemeye kugurisha ibye byose kugirango arengere abashonji. Nyuma hateye indwara y’icyorezo, nabwo akora amanywa n’ijoro yitangira indembe, akubitiyeho no gushyingurisha abitabye Imana badafite ababo. Nawe ubwe yafashwe n’iyo ndwara ariko Bikira Mariya yongera kumukiza ntiyamuhitana. Yeronimo Emiliyani yongeye kwitangira cyane abakene n’indushyi, ndetse nyuma ashaka n’abamufasha, arema umuryango w’abihayimana. Haza kongera gutera indwara y’icyorezo, aba ariyo imuhitana ku wa 8 Gashyantare 1537. Ni Papa Klementi wa XIII wamwanditse mu gitabo
cy’abatagatifu mu mwaka w’1767.