02 Gashyantare |
Umunsi mukuru usanzwe |
Mal 3,1-4; cg Heb 2,14-18; Lk 2,22-40
Hashize iminsi mirongo ine Yezu avutse, Mariya na Yozefu bakurikije umuhango Musa yategetse wo kujyana umwana mu Hekaru bakamutura Imana, n’uwo gutera icyuhagiro nyina n’umwana. Nibwo Umusaza Simewoni abasanze, Umwana n’ababyeyi be. Nuko Simewoni aramutsa Yezu azi neza ko ariwe “Rumuri ruje kumurikira abantu”.