Yohana Fransiska wa Chantal

12 Ukuboza | Liturijiya y'umunsi | 1 Tm 4, 3-10; Mk 3, 31-37
Yohana Fransiska yavukiye I Dijon mu Bufaransa, ku wa 23 Mutarama 1572. Yapfushije nyina akiri Muto cyane, akomeza kurerwa na se Fremyot wari umujyanama mukuru mu gihugu. Yujuje imyaka makumyabiri avutse, yashyingiranywe n’umusore Kristofori babyarana abana bane. Mu myaka yose bamaranye n’umugabo we, yashishikariye gutoza abana be imigenzo myiza ya gikristu. Akabaha urugero rwiza yumva Misa buri munsi. Yabatoje isengesho ndetse nawe ubwe kandi agaturaa Imana ibyishimo n’umunezero yari afite by’urugo rwe. Haciye imyaka igera ku munani, urupfu rwabaciyemo icyuho umugabo we apfa arashwe na mugenzi we bajyanye guhiga mu ishyamba. Ibyo Yahana biramuzonga cyane ariko kuko yari afite ukwemera gukomeye arabyihanganira, akomeza kwiragiza Nyagasani. Nuko buhoro buhoro akomeza kurera abana be, abifashijwemo n’umubyeyi we na sebukwe. Nibwo rero haciye igihe, Nyagasani amuyoboye kuri Fransisko wa Sale , wari umwepiskopi wa Geneve. Nawe amubera koko umubyeyi mu byerekeye Roho ye, amuyobora inzira y’ubutagatifu. Mu mwaka w’1610, Yohana Fransiska wa Chantal yiyemeje kwiyegurira Imana, abyumvisha abana be n’ababyeyi bombi. N’uko ajya kwitegura kurema umuryango w’abihaye Imana, yise : uwa “Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti” (Abavizitandine). Abagize uwo muryango bakaba abantu bitangiye isengesho kandi bakavura abarwayi. Kuva yamara kurema uwo muryango, yatangiye kugenda ubutaruhuka azenguruka Ubufaransa bwose yubakisha ibigo byinshi by’ababikira b’uwo muryango yaremye. Nyuma y’uko kwitanga gukomeye yamamaza ingoma y’Imana, Yohana Fransiska wa Chantal yaguye i Moulins, ku wa 31 Ukuboza 1641.