30 Gicurasi |
Umunsi wibukwa |
Buh 8,9-15 (cg 1kor 1,26-31); Mt16,24-27
Yohana yavukiye i Deremi mu Bufaransa. Ababyeyi be bari abahinzi, we ari umushumba w’amatungo. Ariko kuva akiri muto Yohana yakundaga gusenga. Umunsi umwe aragiye intama, yabonekewe na Malayika Mikayeli, Mutagatifu Gatarina na Mutagatifu Margarita, bamutegeka kujya kwirukana abongeleza bari barigaruriye igice cyiza cy’Ubufaransa bakaba barahakoraga ibibi byinshi. Yahana we yumvaga ibyo ari ibintu bidashoboka kubera ko yari akiri muto, yemera ariko kumvira icyo Imana imutegetse. Mu 1429, nibwo yagiye gushaka umwami Karoli wa VII w’Ubufaransa ngo amubwire ibyo yabwiwe mu ibonekerwa rye. Yohani yari atarigera abona umwami. Nuko umwami yumvise ko uwo mwana w’umukobwa aje avuga ko yoherejwe n’Imana gufasha umwami w’ubufaransa guhashya umwanzi, umwami ashaka kureba niba koko Yohana ari intumwa y’Imana. Nuko yiyambura imyambaro ye ya cyami, yambara nka rubanda; iye y’umwami ayiha undi agirango anyomoze Yohana. Yahana rero agitunguka aho, aramutsa buri muntu mu izina rye bwite. Abwira umwami ati:«Wiyoberanije kubera iki? Ni wowe mwami». Umwami ngo abone ko yamumenye arumirwa, abona koko ko yoherejwe n’Imana. Nuko amushyira imbere y’ingabo araziyobora, bamenesha Abongereza mu ntara bari barigaruriye. Nk’uko ariko intore z’Imana zikunze kurangiza imibereho yazo mu buhamya bukomeye, Yohana na we nyuma yafashwe n’Abongeleza, bamwica bavuga ko abeshya atatumwe n’Imana. Ku itariki ya 30 Gicurasi 1431, nibwo bamujugunye mu itanura ryatuye, ahorwa Imana atyo afite imyaka cumi n’icyenda. Yohana w’Arka ni we Mutagatifu murinzi w’igihugu cy’Ubufaransa.