04 Gashyantare |
Liturijiya y'umunsi |
Yohana yari umukobwa w’umwami w’Ubufaransa Ludoviko wa XI. Se yaramwangaga ndetse akamufata nabi kubera ko ngo Atari afite uburanga bw’inyuma bwiza. Yujuje imyaka cumi n’ibiri, bamushyingiye mubyara we Ludoviko wa Orlèans. Aho uwo mugabo we amariye kwima ingoma y’Ubufaransa mu mwaka w’1498, Papa Alegisanderi wa VI yamuhaye uburenganzira bwo gutandukana na Yohana kubera ko ngo ari ingumba; ibyo byatangaje benshi. Bamaze gutandukana Yohana ava mu Ngoro ye y’i Bourges, nuko mu mwaka w’1500 ahanga umuryango w’abihayimana b’ababikira b’Anonsiyasiyo. Mu mwaka w’1503 nibwo yakoze amasezerano ye, maze yitwa Mama Gabriyeli Mariya. Imibereho ye mu bihayimana yaranzwe n’ukwitagatifuza guhebuje, akigomwa kuri byinshi kandi agasenga cyane. Nyuma y’imyaka ibiri muri iyo mibereho ye ikaze y’ukwitagatifuza, nibwo yitabye Umuremyi afite imyaka mirongo ine n’umwe. Ni Papa Piyo wa XII wamushyize mu rwego rw’Abatagatifu, tariki ya 28 Gicurasi 1950.