29 Kanama |
Umunsi wibukwa |
Yer 1, 17 – 19 , Mt 6, 17 – 29
Yezu ubwe niwe wavuze ati “ Mu bana babyawe n’umugore, ntihigeze kubona uruta Yohani Batisita” (Mt 11, 11). Kiliziya ntihimbaza gusa ivuka rya Yohani Batisita ku itariki ya 24 kamena ahubwo ihimbaza umunsi yahowe Imana. Yohani Batisita yagize ubutwari budasanzwe bwo kubwira umwami Herodi ati : « Ntufite uruhusa rwo gucyura umugore w’umuvandimwe wawe ». ni nacyo yazize. Urupfu rwe turusoma mu magambo y’Ivanjiri y’umunsi yahoweho Imana. (Mk 6, 17 - 29).